Umunyamakuru wa Wasafi FM akaba nβinshuti ya Diamond Platnumz, Babalevo, yatangaje ko Diamond yemereye Mbosso kuba yava muri Wasafi Records igihe cyose ashakiye, nta nyishyu asabwe gutanga. Ibi ni ibintu bitamenyerewe mu muzika wa Tanzania, aho abahanzi bakunze gukorana amasezerano bafatwa nkβabanyamigabane muri label baba babarizwamo, bikabasaba kwishyura amafaranga runaka kugira ngo babashe kwigenga.
Babalevo yavuze ko icyatumye Diamond afata iki cyemezo ari imyitwarire myiza ya Mbosso, wamaze igihe kinini yubaha ubuyobozi bwa WCB (Wasafi Classic Baby) ndetse akanagaragaza ubudahemuka kuri Diamond nβabandi bayobozi bβiyi label.
Mbosso yari amaze imyaka igera kuri itandatu muri Wasafi Records, aho yakoranye indirimbo zakunzwe nka Hodari, Baikoko, Tamu, nβizindi nyinshi zatumye amenyekana mu Karere ka Afurika yβIburasirazuba.
Kuva Mbosso yakwinjira muri Wasafi mu 2018, yagize amahirwe yo gukorana nβabahanzi bakomeye nka Diamond Platnumz, Rayvanny, Lava Lava, na Zuchu.
Ibi byamufashije gutera imbere mu muziki, bigaragarira mu ndirimbo ze zagiye zikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, aho afite amashusho yβindirimbo amaze gushyira hanze afite abarenga miliyoni 100 zβabayazirebye.
Iyi nkuru yo gusezera muri Wasafi nta nyishyu yishimiwe na benshi mu bakunzi ba Mbosso, ndetse bamwe babifashe nkβicyemezo cyiza kigaragaza ukuntu Diamond Platnumz ashyira imbere iterambere ryβabahanzi bakorana.
Ubusanzwe, abahanzi basinye amasezerano mu ma label akomeye baba bagomba gukurikiza amategeko akakaye, aho biba bigoye kugenda nta ngorane. Kuba Mbosso yemerewe kuva muri Wasafi nta kiguzi, byagaragaye nkβurugero rwiza rwo gushyigikira impano mu muziki wa Afurika yβIburasirazuba.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye Mbosso yatangaje ku bijyanye nβahazaza he mu muziki, cyangwa niba agiye kwishingira label ye bwite. Ariko birashoboka ko ashobora gukomeza umwuga we nkβumuhanzi wigenga cyangwa agasinyira indi label nshya.


















