Umuraperi akaba n’umushoramari w’ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, yongeye kuvugwa mu nkuru zirebana n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y’uko uwahoze ari umukinnyi wa filime akiri umwana amushinje kumusambanya mu mwaka wa 2007.
Nk’uko amakuru atandukanye yabitangaje, uyu muntu uvuga ko yahohotewe yavuze ko icyo gihe yari afite inzozi zo kwinjira muri sinema no kubaka izina muri Hollywood. Avuga ko Diddy yamwegereye amwizeza kumufasha kubona amahirwe y’akazi no kumwinjiza mu ruganda rwa sinema, ibintu byatumye amugirira icyizere.
Mu kirego cye, asobanura ko nyuma yo kumwizeza ubufasha n’ubucuti, Diddy yamukoreye ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibintu avuga ko byamusigiye ibikomere by’igihe kirekire mu buzima bwe. Yongeyeho ko imyaka myinshi ishize atarabasha kubivugaho kubera ubwoba n’igitutu cyaturukaga ku kuba Diddy yari umuntu ukomeye kandi ufite ijambo rikomeye mu myidagaduro yo muri Amerika.
Iki kirego cyiyongereye ku bindi byinshi bimaze igihe bishinjwa Diddy, aho abagore n’abagabo batandukanye bamushinje ibikorwa bisa n’ibi mu bihe bitandukanye. Nubwo hari ibirego byinshi bimaze gutangwa, Diddy yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Abasesenguzi bavuga ko ibi birego bishobora kongera kugira ingaruka ku izina rye ndetse no ku bikorwa by’ubucuruzi yari asanzwe akora. Mu gihe iperereza n’iburanisha bikomeje, benshi bakomeje gukurikiranira hafi uko uru rubanza ruzagenda ndetse n’ukuri kuzagaragazwa n’inzego zibishinzwe.
















