Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kutaburanisha urubanza ruregwamo umunyamategeko akaba n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, ushinjwa kwita Iradukunda Nelly, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, “igikuri”. Urukiko rwemeje ko ibikorwa aregwa bishobora kugize icyaha cy’ivangura aho kuba icyaha cyo gutukana mu ruhame nk’uko byari byatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 11 Kamena 2026 nyuma yo gusuzuma inzitizi yari yatanzwe na Iradukunda Nelly, wasabye ko amagambo yakoreshejwe atafatwa nk’igitutsi gisanzwe ahubwo agafatwa nk’ikorwa ry’ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri we.
Ibyaha bivugwa muri uru rubanza byabereye mu gikorwa cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko kijyanye n’umutungo w’umuryango wa Nelly. Bivugwa ko icyo gihe Munyakaragwe yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu akavuga amagambo amwerekeza aho ari agira ati: “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Me Munyakaragwe ahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame agahanishwa igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw. Gusa uregwa yahakanye ibyaha byose, avuga ko nta jambo riteganywa n’icyaha yavuze.
Urukiko rwagaragaje ko amagambo avugwa ashobora kuba ashingiye ku bumuga bw’uwakorewe, bityo akagwa mu cyaha cy’ivangura giteganywa n’ingingo ya 163 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kubera ko ari icyaha cy’ubugome, Urukiko rw’Ibanze rwemeje ko rudafite ububasha bwo kukiburanisha.
Urubanza rwahise rwoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo ruzaburanishwe mu mizi. Mu gihe icyaha cy’ivangura cyaba gihamye, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Iradukunda Nelly yavuze ko yishimiye icyemezo cyafashwe, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guharanira ubutabera ku bantu bafite ubumuga.
















