Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kuvuga ku buryo amahanga akoresha politiki y’inyungu mu gukemura amakimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari, agaragaza ko hari uburyarya n’amayeri byinshi mu buryo ibihugu bikomeye byitwara ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku kibazo cy’u Rwanda n’umutekano w’Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa n’intambara n’ihohoterwa rimaze imyaka myinshi. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, yahurije hamwe abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye by’ishoramari ndetse n’impuguke mu bukungu n’imiyoborere muri Afurika. Iyo nama yitabiriwe n’abarenga 2,800 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikomeje gufatwa nk’ahantu ho gushakamo inyungu n’ibihugu bikomeye, aho bimwe muri byo byitwaza amagambo ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’amahoro, nyamara inyuma yabyo hahishwe inyungu z’ubukungu no kugenzura umutungo kamere wa Afurika.
Yagize ati: “Hari uburyarya bwinshi muri ibi. Hari igihe ibihano bishyirwaho hashingiwe ku muntu utanze bike kurusha undi. Iyo umuntu azi ko azakuramo byinshi ahantu runaka, arushaho gushyigikira aho hantu n’iyo yaba ari ho hari amakosa.”
Aya magambo ya Perezida Kagame yaje mu gihe hakomeje impaka zikomeye ku ruhare rw’amahanga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho benshi bakomeje kunenga uburyo amahanga aceceka cyangwa agafata uruhande ku bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi byibasira abaturage bo mu moko amwe n’amwe, harimo Abanyamulenge.
Perezida Kagame yagarutse ku masezerano y’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington. Aya masezerano yari yitezweho kugabanya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi no gushaka umuti urambye ku mutekano muke umaze imyaka mu karere.
Nyamara, nyuma y’ayo masezerano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi n’abasirikare b’u Rwanda, zibashinja gufasha umutwe wa M23. Ibi byateye impaka zikomeye, aho bamwe mu basesenguzi bavuga ko Amerika yavuye ku mwanya w’umuhuza itangira gufata uruhande.
Perezida Kagame ntiyigeze ahamya mu buryo butaziguye ibyo yashakaga kuvuga, ariko amagambo ye yasize agaragaza ko hari uburyo inyungu zishingiye ku mabuye y’agaciro ya Congo zigira uruhare mu myanzuro ifatwa n’ibihugu bikomeye.
Yagize ati: “Mu bihe bya kera, abami bahaga abakwe babo cyangwa abana babo ububasha bwo kujya kugenzura ahantu runaka, kandi ni ko bikorwa no muri iki gihe.”
Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’uburyo bwo kunenga ibihugu bikomeye bishyigikira ubutegetsi cyangwa imitwe runaka bitewe n’inyungu bifite mu mutungo kamere wa Congo, cyane cyane amabuye y’agaciro.
Mu gihe amahanga akomeje kuvuga ku mutekano muke muri Congo, ikibazo cy’Abanyamulenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bitavugwaho cyane ku rwego mpuzamahanga.
Abanyamulenge, batuye cyane mu misozi y’i Mulenge, Minembwe, Mikenge n’i Ndondo muri Kivu y’Amajyepfo, bamaze imyaka myinshi bavuga ko bahura n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku moko, politiki n’inyungu z’intambara. Kuva mu myaka ya 1964 na nyuma yaho, aka karere kagizwe indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FDLR, Mai-Mai/Wazalendo n’indi mitwe ishinjwa kugaba ibitero ku baturage b’Abanyamulenge. Mu bihe bitandukanye, abaturage bavuga ko bagiye bicwa, bagatwikirwa amazu, bakanyagwa inka ndetse bagasahurwa.
Mu myaka ya vuba, amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo akomeje kuvuga ku mirwano n’ibitero bivugwa ko bikorwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo ndetse n’imitwe ifitanye isano na FDLR. Hari kandi ibirego byagiye bivugwa n’impande zitandukanye ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare muri ako karere.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ikibazo cy’Abanyamulenge kidakwiye kurebwa nk’ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ko gifitanye isano n’amateka y’irondabwoko, ikibazo cy’ubwenegihugu ndetse n’inyungu za politiki mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kudakomeza kuba abanyantege nke imbere y’ibihugu bikomeye, ashimangira ko igihe kigeze kugira ngo Afurika yihagararaho. Yagize ati: “Ntidukwiye gukomeza kuba abantu bategereje gusahurwa n’umuntu ufite amayeri kandi ufite imbaraga zo kuza kubikora. Oya, tugomba kubasha kuvuga ‘oya.’”
Aya magambo aje mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, ubusumbane mu bukungu ndetse n’ingaruka z’ihangana ry’ibihugu bikomeye bishaka inyungu muri uyu mugabane.
Ku bijyanye n’ikibazo cya Congo, impuguke nyinshi zikomeza gusaba ko habaho ibiganiro byimbitse byita ku mpamvu z’umuzi zateye amakimbirane, harimo ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, uburenganzira bw’amoko yose atuye muri Congo ndetse no guhagarika ikoreshwa ry’amoko mu nyungu za politiki.
Mu gihe amahanga akomeje gushaka ibisubizo by’intambara yo muri Congo, abaturage benshi bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu cyane cyane Abanyamulenge bavuga ko bagikomeje kubaho mu bwoba hagati y’ibitero bya buri munsi, ubwicanyi, gusahurwa no kwimurwa mu byabo, mu gihe amahanga akomeje kurebera cyangwa akitwara mu buryo abaturage bamwe bita uburyarya bwa dipolomasi mpuzamahanga.















