Mu nshuro ya mbere mu mateka yabwo, Ubushinwa bwatangaje ku mugaragaro ko butakibarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, ahubwo ko ubu bwamaze kugera ku rwego rw’ibihugu byateye imbere.
Iyi ni intambwe ikomeye igaragaza uburyo iki gihugu cyagize iterambere rikomeye mu bukungu, ikoranabuhanga, inganda ndetse n’imibereho y’abaturage mu myaka ishize. Mu gihe kinini, nubwo Ubushinwa bwari bumaze kuba kimwe mu bihugu bikize kandi bifite ubukungu bukomeye ku Isi, bwakomeje kwiyita igihugu kiri mu nzira y’iterambere.
Abasesenguzi bavuga ko ibyo byafashaga iki gihugu kubona inyungu zitandukanye mu bucuruzi mpuzamahanga, harimo imisoro yoroheje ndetse n’amasezerano yihariye ahabwa ibihugu bikennye cyangwa bikiri kuzamuka mu iterambere.
Kwamamaza ko ubu ari igihugu cyateye imbere bishobora kugira ingaruka ku mubano wabwo n’ibindi bihugu ndetse no ku buryo kizajya gifatwa mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Ni icyemezo kandi cyerekana uburyo Ubushinwa bukomeje kwagura ijambo ryabwo ku Isi, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, ishoramari n’inganda.

© 2024 KasukuMedia.com