Umukinnyi w’Umunya-Brazil wa FC Barcelona, Raphinha, yavuze amagambo akomeje gushimangira ko yifuza kuguma muri iyi kipe nyuma y’ibihuha byamuhuzaga n’amakipe yo muri Saudi Arabia yifuzaga kumwegukana.
Umutoza wa Barcelona, Hansi Flick, yatangaje ko nta gahunda n’imwe bafite yo kurekura uyu mukinnyi kuko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mishinga y’iyi kipe mu myaka iri imbere.
Flick yavuze ati: “Raphinha araguma hano. Ni umukinnyi uri ngombwa cyane muri gahunda zacu. Nta kintu na kimwe kiri gutegurwa ku bijyanye no kugenda kwe, kandi kuri njye ashobora kuguma hano imyaka myinshi.”
Aya magambo y’umutoza Hansi Flick yahise akora ku mutima wa Raphinha, nawe agaragaza uburyo yubaha kandi afitiye icyizere Flick. Mu gusubiza, Raphinha yavuze ko uyu mutoza amufata nk’umubyeyi we muri ruhago. Ati: “Hansi ameze nka data kuri njye.”
Uyu mukinnyi wagaragaje urwego rwo hejuru muri shampiyona y’ubushize, yakomeje kwigarurira imitima y’abafana ba Barcelona kubera umuvuduko, ubuhanga ndetse n’umurava agaragaza mu kibuga. Nubwo amakipe yo muri Saudi Arabia akomeje gushora amafaranga menshi ashaka abakinnyi bakomeye ku Isi, birasa n’aho Raphinha we atiteguye kuva muri Barcelona muri iki gihe.
Abafana ba Barcelona bakomeje kwakirana ibyishimo aya makuru, cyane cyane ko uyu mukinnyi ari umwe mu nkingi za mwamba ikipe yubakiyeho ejo hazaza hayo.



© 2024 KasukuMedia.com