Polisi ya Kenya yakajije ingamba z’umutekano kuri uyu wa Kane mu rwego rwo gukumira imyigaragambyo yo kwibuka imyaka ibiri ishize urubyiruko rwiswe Gen Z rutangije imyigaragambyo ikomeye yamaganye ubuzima buhenze, ruswa ndetse n’imisoro mishya yari yateguwe na Guverinoma.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2024, ibihumbi by’Abanyakenya byari byafashe imihanda, bamwe bakaninjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ibintu byatumye Guverinoma ihagarika gahunda yo kongera imisoro. Icyo gihe cyabaye amateka kuko urubyiruko rwahurije hamwe imbaraga, rutitaye ku moko cyangwa amacakubiri ya politiki.
Mu rwego rwo gukumira imyigaragambyo y’uyu mwaka, polisi yashyizeho bariyeri nyinshi mu mihanda ya Nairobi, ifunga inzira zijya ku nyubako za Leta ndetse ishyiraho abapolisi benshi bambaye imyenda isanzwe n’abari ku mafarasi. Amashuri menshi n’ubucuruzi na byo byafunzwe kubera impungenge z’umutekano.
Nubwo Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bwo gukora imyigaragambyo mu mahoro, yanaburiye abashobora guteza imvururu cyangwa kwangiza ibikorwa remezo.
Abatavuga rumwe na Leta, barimo uwahoze ari Visi Perezida Rigathi Gachagua, bashinje ubutegetsi gutegura ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage, basaba urubyiruko kuguma mu ngo zarwo.
Abasesenguzi bavuga ko Perezida Ruto akomeje guhura n’igitutu gikomeye cyane cyane gituruka ku rubyiruko rutishimiye uburyo igihugu kiyobowe. Nubwo hari gahunda zimwe na zimwe za Leta zishimirwa, benshi bakomeje kunenga ruswa, ibibazo by’ubukungu n’ibura ry’akazi.
Mu gihe amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027 agenda yegereza, impungenge zikomeje kwiyongera ko ubushyamirane bwa politiki bushobora gukomeza gukaza umurego muri Kenya.
















