Urwego rwβIgihugu rwβUbugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Uworizagwira Florien uzwi cyane mu muziki nka Yampano yatawe muri yombi, aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Nkβuko byemejwe nβUmuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, uyu muhanzi yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma yβiperereza ryakorwaga ku byaha akekwaho.
Amakuru avuga ko ibi byaha yaba yarabigizemo uruhare mu bihe bitandukanye. Bivugwa kandi ko nyuma yo kumenya ko hari ikirego cyatanzwe kuri we, yaba yarabanje kwihisha no gushakishwa nβinzego zibishinzwe mbere yo kwitaba Ubugenzacyaha.
Kugeza ubu, Yampano afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Hari kandi andi makuru akomeje kuvugwa ajyanye nβihohoterwa rikekwa hagati yβuyu muhanzi nβumugore bivugwa ko bakundana, uzwi nka Vava. Mu minsi ishize, uyu mugore yavuze ko yaba yarakorewe ibikorwa byβihohoterwa birimo gukubitwa, kugongwa ndetse no guterwa ubwoba.
Icyakora, inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego byose bivugwa muri iyi dosiye.

















