• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Soulja Boy yategetswe kwishyura miliyoni 4$ nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu n’ihohoterwa

Icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’abacamanza bo muri Los Angeles nyuma y’ibyumweru bitatu by’urubanza rwabereye i Santa Monica, muri California.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 11, 2025
in Imyidagaduro
0
Soulja Boy yategetswe kwishyura miliyoni 4$ nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu n’ihohoterwa
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Ku wa Kane, urukiko rwo muri Leta ya California rwanzuye ko umuraperi Soulja Boy, witwa DeAndre Cortez Way w’imyaka 34, agomba kwishyura indishyi zirenga miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutera ihungabana uwahoze amukorera.

Icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’abacamanza bo muri Los Angeles nyuma y’ibyumweru bitatu by’urubanza rwabereye i Santa Monica, muri California.

Urukiko rwategetse ko uwo mugore, utatangajwe amazina, ahabwa miliyoni 4 z’amadolari nk’indishyi zisanzwe, hamwe n’andi 250,000 y’amadolari nk’indishyi z’igihano.

Soulja Boy yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no guteza uwo mugore ihungabana rikomeye. Gusa ntiyahamwe n’ibyaha byo kumufungirana ku gahato hamwe n’ibindi byari bimuregwaho.

Umwunganira mu mategeko, Rickey Ivie, yagize ati: “Turacyemera ko ibimenyetso bitagaragaza ukuri kw’icyemezo cyafashwe. Birababaje ko imyumvire n’ingaruka z’umuco runaka byagize uruhare mu isesengura ry’urubanza. Bwana Way afite umugambi wo kujurira kugira ngo aharanire ubutabera.”

Uwunganira uwo mugore, Neama Rahmani, we yavuze ati: “Icyemezo cy’uyu munsi ni intangiriro y’ubutabera ku bahohotewe na Soulja Boy, ndetse n’abandi bahohoterwa mu ruganda rw’umuziki.”

Uwo mugore yatanze ikirego mu 2021, avuga ko yatangiye gukorera Soulja Boy mu 2018 amwizeza kumuhemba $500 buri cyumweru mu mirimo yo mu rugo n’izindi nshingano zihariye, ariko ntibyamuhaye.

Nyuma yaje gukundana na we, ariko urukundo rwabo rwaje kuvamo ihohoterwa rikomeye ryamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Yavuze ko yizeraga ko amukunda, ariko yakomeje kumuhohotera kugeza mu 2020. Nyuma y’aho yagerageje kwitandukanya na we, yaje gukubitwa no gufatwa ku ngufu ubwo yasubiraga gufata ibintu bye.

Soulja Boy, ukomoka i Chicago, azwi cyane kubera indirimbo ye yise “Crank That (Soulja Boy)” yasohotse mu 2007, yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse inamuhesha guhatanira Grammy mu cyiciro cy’indirimbo nziza za rap.

Soulja Boy yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no guteza uwo mugore ihungabana rikomeye. Gusa ntiyahamwe n’ibyaha byo kumufungirana ku gahato hamwe n’ibindi byari bimuregwaho.
Soulja Boy, ukomoka i Chicago, azwi cyane kubera indirimbo ye yise “Crank That (Soulja Boy)” yasohotse mu 2007, yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse inamuhesha guhatanira Grammy mu cyiciro cy’indirimbo nziza za rap.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Tanzania: Tundu Lissu arashinjwa guhemukira igihugu

Next Post

Ihohoterwa ry’umuturage n’abapolisi ryafashwe kuri kamera muri Louisiana

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Dr Paluku yitabye Imana arashwe n’abitwaje intwaro i Goma

July 6, 2025
Arsenal FC yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ku masezerano y’imyaka itanu

Kudus yifuje Spurs, West Ham ikomeza kwinangira

Bobrisky yaciye agahigo: Yikuye igitsina, ahindura uruhu nk’umuzungu!

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Dr Paluku yitabye Imana arashwe n’abitwaje intwaro i Goma

Dr Paluku yitabye Imana arashwe n’abitwaje intwaro i Goma

July 6, 2025
Arsenal FC yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ku masezerano y’imyaka itanu

Arsenal FC yasinyishije umukinnyi wo hagati Martin Zubimendi ku masezerano y’imyaka itanu

July 6, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com