Ubushyamirane budasanzwe bwadutse hagati ya Dominik Szoboszlai wa Liverpool na Arda Güler wa Real Madrid nyuma y’umukino wahuje Hongiriya na Turikiya mu irushanwa rya UEFA Nations League.
Aba bakinnyi bombi, bakina hagati mu kibuga ariko mu makipe atandukanye, bagaragaje ubushotoranyi bukomeye ubwo bahuriraga mu kibuga.
Mu mukino wabereye i Budapest ku cyumweru, Turikiya yatsinze Hongiriya ibitego 3-0, yongera kugira intsinzi nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 3-1. Ibi byatumye Turikiya itsinda ibitego 6-1 mu mikino yombi, inazamuka mu cyiciro cya League A muri iri rushanwa.

Güler, watsinze igitego cya kabiri cya Turikiya, yishimiye igitego cye mu buryo budasanzwe, acecekesha Szoboszlai agaragaza imvugo isebanya.
Ibi ntibyashimishije kapiteni wa Hongiriya, maze nyuma y’umukino, yibasira mugenzi we wo muri Real Madrid mu itangazamakuru, avuga ko imyitwarire ye itari iy’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamwuga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Szoboszlai yagize ati:
“Iyo utsinze igitego, ni byiza kucyishimira, ariko gusebanya no gushotora abandi si byo bikwiye. Twese dukina umupira w’amaguru kugira ngo dutere imbere, si ngombwa gucishamo ubugome.”

Ibi byakuruye impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru, benshi bagaragaza ko ibyo Güler yakoze bitari bikwiye, mu gihe abandi bamushyigikiraga bavuga ko yari arimo kwihimura ku magambo mabi bivugwa ko Szoboszlai yamubwiye mbere y’umukino.
Ntabwo ibi ari ubwa mbere abakinnyi bakomeye bo ku mugabane w’u Burayi bagirana ubushyamirane nk’ubu. Nk’uko byagenze hagati ya Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan mu Rwanda, aho amagambo yabo yagiye atuma habaho ubushotoranyi bukomeye hagati y’amakipe bakinira.
Ese ibi bizagira ingaruka ku bucuti bw’aba bakinnyi bombi? Cyangwa se bizongera ubushyamirane hagati ya Liverpool na Real Madrid?
