Umuhanzi Ngabo MΓ©dard Jobert, uzwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yatangaje ko yahisemo kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma yβimyaka myinshi azwi mu njyana zitandukanye zirimo R&B na Afrobeat, Meddy yavuze ko impinduka yakoze ari igikorwa cyaturutse ku buryo Imana imuyobora mu buzima bwe bwite.
Meddy, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Slowly”, “Ntawamusimbura”, na “Carolina”, yavuze ko guhindura umuvuno ari icyemezo kimuturutse ku gushaka kwe gukorera Imana. Ati: “Ni urugendo natangiye, ndashaka gukoresha impano yanjye mu gushimisha Imana no kuyamamaza ku Isi.”
Mu kiganiro nβitangazamakuru, Meddy yatangaje ko indirimbo ye nshya yitwa “Blessed” izajya hanze ku wa Kane wβiki cyumweru. Yagize ati: “Ni indirimbo y’ihumure n’ibitekerezo byubaka. Nayanditse kugira ngo nifatanye n’abantu mu gusenga no gushimira Imana ku bw’imigisha yayo.”
Iyi ndirimbo, nkβuko Meddy abitangaza, ifite ubutumwa bushishikariza abantu gukomera ku kwizera no gushimira Imana nubwo baba bahura nβibibazo. Yongeyeho ko imirimo yo gutunganya iyi ndirimbo yakozwe nβabahanga mu muziki banafite ubushobozi bwo gutanga ibyiyumviro bikora ku mitima.
Meddy yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu mishinga myinshi afite yo gushyira imbere ubutumwa bwiza mu bihangano bye. Yagize ati: “Ubuzima ni umugisha. Iyo ubonye umwanya wo kubaho no guhumeka, uba ukwiye gushima Imana. Iyi niyo mpamvu Blessed itumirira abantu bose gushimira Imana kuko turi abahiriwe.”
Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko azakomeza gushyira imbere indirimbo zitanga ibyiringiro, urukundo, n’ubumwe mu bantu, anavuga ko ashyigikiye cyane iterambere ryβumuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Meddy yahamagariye abafana be gukomeza kumushyigikira muri uru rugendo rushya, anabasaba gusangiza ubutumwa bwiza bwβindirimbo ze ku Isi yose. Abafana benshi bamaze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamushimira iki cyemezo cyo gukoresha impano ye mu murimo wβImana.
Indirimbo “Blessed” itegerejwe nβabantu benshi, bitewe nβuko Meddy asanzwe azwiho ubuhanga bwo gukora ibihangano bikora ku mitima ya benshi.
















