• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Umuhanzi Meddy yahinduye umuvuno: Yiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
January 28, 2025
in Imyidagaduro
0
Umuhanzi Meddy yahinduye umuvuno: Yiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
0
SHARES
1
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, uzwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yatangaje ko yahisemo kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’imyaka myinshi azwi mu njyana zitandukanye zirimo R&B na Afrobeat, Meddy yavuze ko impinduka yakoze ari igikorwa cyaturutse ku buryo Imana imuyobora mu buzima bwe bwite.

Meddy, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Slowly”, “Ntawamusimbura”, na “Carolina”, yavuze ko guhindura umuvuno ari icyemezo kimuturutse ku gushaka kwe gukorera Imana. Ati: “Ni urugendo natangiye, ndashaka gukoresha impano yanjye mu gushimisha Imana no kuyamamaza ku Isi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meddy yatangaje ko indirimbo ye nshya yitwa “Blessed” izajya hanze ku wa Kane w’iki cyumweru. Yagize ati: “Ni indirimbo y’ihumure n’ibitekerezo byubaka. Nayanditse kugira ngo nifatanye n’abantu mu gusenga no gushimira Imana ku bw’imigisha yayo.”

Iyi ndirimbo, nk’uko Meddy abitangaza, ifite ubutumwa bushishikariza abantu gukomera ku kwizera no gushimira Imana nubwo baba bahura n’ibibazo. Yongeyeho ko imirimo yo gutunganya iyi ndirimbo yakozwe n’abahanga mu muziki banafite ubushobozi bwo gutanga ibyiyumviro bikora ku mitima.

Meddy yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu mishinga myinshi afite yo gushyira imbere ubutumwa bwiza mu bihangano bye. Yagize ati: “Ubuzima ni umugisha. Iyo ubonye umwanya wo kubaho no guhumeka, uba ukwiye gushima Imana. Iyi niyo mpamvu Blessed itumirira abantu bose gushimira Imana kuko turi abahiriwe.”

Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko azakomeza gushyira imbere indirimbo zitanga ibyiringiro, urukundo, n’ubumwe mu bantu, anavuga ko ashyigikiye cyane iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Meddy yahamagariye abafana be gukomeza kumushyigikira muri uru rugendo rushya, anabasaba gusangiza ubutumwa bwiza bw’indirimbo ze ku Isi yose. Abafana benshi bamaze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamushimira iki cyemezo cyo gukoresha impano ye mu murimo w’Imana.

Indirimbo “Blessed” itegerejwe n’abantu benshi, bitewe n’uko Meddy asanzwe azwiho ubuhanga bwo gukora ibihangano bikora ku mitima ya benshi.

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye shya agiye gusohoro yise ‘Blessed’.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Wizkid yahishuye ko yishyuwe na Beyoncé miliyoni $5 kubera agace yaririmbyemo mu ndirimbo ye “Brown Skin Girl”

Next Post

Selena Gomez yashavujwe n’icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwirukana abimukira

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Selena Gomez yashavujwe n’icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwirukana abimukira

Selena Gomez yashavujwe n'icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo kwirukana abimukira

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

June 24, 2025
Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

June 24, 2025
Muhoozi yihanangirije abavuga ko atavuga rumwe na Paul Kagame

Muhoozi yihanangirije abavuga ko atavuga rumwe na Paul Kagame

June 23, 2025
Barça ikomeje kugirana ibiganiro n’umusore Roony Bardghji wo muri Copenhagen

Barça ikomeje kugirana ibiganiro n’umusore Roony Bardghji wo muri Copenhagen

June 23, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

June 24, 2025
Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

June 24, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com