• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abinjizaga mu Rwanda magendu ya Caguwa bafashwe

JaySqueezer by JaySqueezer
November 25, 2024
in Amakuru
0
Abinjizaga mu Rwanda magendu ya Caguwa bafashwe
0
SHARES
11
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Muri Rubavu, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryataye muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 62.

Bafatiwe mu Mudugudu w’Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe aho babikaga iyo myenda mbere y’uko bayishyira abakiriya.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa Kukarundo.”

Yakomeje agira ati: “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.”

Kugeza ubu haracyashakishwa abandi bantu barindwi bacyekwaho gufatanya nabo muri buriya bucuruzi bwa magendu.

SP Karekezi yaburiye n’abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.

Mu ntangiriro z’icyumweru dusoje, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze
igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

ADVERTISEMENT
Previous Post

Amwe mu mazina 10 afite ubusobanuro bwihariye

Next Post

Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda ya Basketball mu Bagabo yatsinze Gabon

JaySqueezer

JaySqueezer

Next Post
Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda ya Basketball mu Bagabo yatsinze Gabon

Ikipe y’Igihugu cy'u Rwanda ya Basketball mu Bagabo yatsinze Gabon

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

July 15, 2025
Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

July 15, 2025
Yago ashyize hanze “Akahama” official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n’impinduka mu muziki Nyarwanda

Yago ashyize hanze “Akahama” official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n’impinduka mu muziki Nyarwanda

July 15, 2025
New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025!

New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025!

July 15, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat

July 15, 2025
Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n’imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika

July 15, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com