Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bya siporo no kubungabunga ubuzima, Ashton Hall, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu saa munani z’igicuku, ari kumwe na mugenzi we uzwi nka Indian Ashton Hall ndetse na Ashton Small, uzwi cyane nka Kagarara. Aba bose baturutse muri Bénin, bakaba bakomeje urugendo rwabo ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Urugendo rwabo rwatangiye mu mpera za Kamena 2026, rugamije gusura ibihugu byinshi bya Afurika, guhura n’abakunzi babo no kumenyekanisha ibikorwa byabo bifitanye isano n’imyitozo ngororamubiri, imibereho myiza ndetse no gukora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga. Mu bihugu bamaze gusura harimo Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin mbere yo kugera mu Rwanda.
Kugaruka kwa Kagarara mu Rwanda ari kumwe na Ashton Hall byakuruye ibyishimo byinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’amafoto n’amashusho yagaragaje bombi bari kumwe mu rugendo rwabo. Benshi bategereje kureba ibikorwa bazakorera mu Rwanda ndetse n’ubutumwa bazageza ku rubyiruko n’abakurikira ibikorwa byabo.
Biteganyijwe ko mu minsi bazamara mu Rwanda bazasura ahantu nyaburanga, bahure n’abahanzi n’abanyabugeni batandukanye ndetse banakore amashusho azamurika ubwiza bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Uruzinduko rwabo rufatwa nk’amahirwe yo gukomeza kwamamaza igihugu no kurushaho kukimenyekanisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku Isi.

















