Leta ya Ghana yasabye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, gusubika uruzinduko yari ateganyije kugirira muri icyo gihugu nyuma y’uko hagaragaye impungenge z’umutekano zishingiye ku myigaragambyo ishobora kuvuka kubera umwuka mubi ukomeje guterwa n’urwango rwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.
Aya makuru aje mu gihe ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga bikomeje guteza impungenge mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Abanya-Ghana baba muri Afurika y’Epfo bavuga ko bamwe muri bo bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa, bituma abaturage n’abayobozi ba Ghana bagaragaza impungenge ku mutekano wa Perezida Ramaphosa mu gihe yaba ageze muri icyo gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko urwo ruzinduko rushobora gusubikwa kugeza igihe umwuka wa dipolomasi n’umutekano uzaba umeze neza, mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umubano hagati y’ibihugu byombi cyangwa umutekano w’abitabira ibikorwa byaruteganyijwe.
Nubwo nta tangazo rirambuye riratangazwa ku munsi ruzimurirwaho, Ghana ivuga ko iki cyemezo kigamije kubungabunga umutekano no gukomeza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, mu gihe hategerejwe ko ikibazo cy’urwango rwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo kigabanyuka.















