Ikipe ya Atlético Madrid ivuga ko itizeye na gato ko mukeba wayo, Real Madrid, azakomeza urugendo rwo gushaka rutahizamu w’Umunya-Argentine, Julián Álvarez, nyuma y’uko ibiganiro byatangijwe bitigeze bigira indi ntera.
Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko abayobozi ba Atlético Madrid bemera ko igikorwa cya Real Madrid cyo kugaragaza inyota kuri Álvarez atari gahunda ifatika yo kumugura, ahubwo ko cyari uburyo bwo kwereka abafana n’itangazamakuru ko ikipe ikomeje gushaka uburyo bwo kongera imbaraga mu busatirizi.
Bivugwa ko Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, yashakaga kugaragaza ko ikipe ye ikomeje gushaka umukinnyi ukomeye nyuma y’uko uburyo bwo kwegera Michael Olise bwari bwaranzwe n’imbogamizi, Bayern Munich igahita yanga ibiganiro byose byashoboraga gutuma uwo mukinnyi ava mu Budage.
Atlético Madrid ivuga ko nta muntu n’umwe mu buyobozi bwayo wizera ko Real Madrid ifite gahunda nyayo yo gutanga amafaranga menshi cyangwa kongera ibyo yari yatanze kugira ngo ibone Julián Álvarez. Iyi kipe yemeza ko ibyo byose byari uburyo bwo gutera urujijo ku isoko ry’abakinnyi no gukomeza kuguma mu nkuru ziganirwaho n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Kugeza ubu, ibiganiro hagati y’impande zombi byarahagaze burundu, kandi nta kimenyetso cyerekana ko bishobora gusubukurwa mu gihe cya vuba. Ibi bivuze ko Julián Álvarez akomeje kuba umukinnyi wa Atlético Madrid, mu gihe hazategerezwa kurebwa niba hari indi kipe ishobora kuza imwifuza mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunga.
Abakunzi ba Atlético Madrid bakomeje gutuza, kuko ikipe yabo yizeye kugumana umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayifasha mu rugamba rwo guhatanira ibikombe muri shampiyona ya Espagne no ku rwego rw’u Burayi.
















