Iran yatangaje ko yafunze burundu umuhora wa Strait of Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi inyurwamo peteroli nyinshi ijyanwa ku masoko mpuzamahanga, nyuma y’ubwiyongere bw’amakimbirane hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Iran, ryatangajwe ku wa 11 Kamena 2026, havuzwe ko ubwato bwose bw’ubucuruzi n’ubwikorezi bwa peteroli butemerewe gukomeza kunyura muri uwo muhora kugeza igihe hazafatirwa indi myanzuro. Iran yanaburiye ko ubwato bwose buzagerageza kuwunyuramo bushobora gufatirwa ingamba za gisirikare.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Amerika ikomeje kugaba ibitero ku bikorwa remezo n’ibirindiro bya Iran. Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu bihugu birimo Bahrain, Kuwait na Jordan, ibintu byakajije umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufata ingamba zikomeye zo kurinda inyungu zacyo n’umutekano w’abafatanyabikorwa bacyo muri aka Karere.
Umuhora wa Hormuz ufatwa nk’inzira y’ingenzi mu bucuruzi bw’isi kuko unyurwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga. Gufungwa kwawo byahise bituma ibiciro bya peteroli ku masoko mpuzamahanga bizamuka, mu gihe abasesenguzi bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi ndetse no ku biciro by’ibicuruzwa bitandukanye.
Nubwo Iran yatangaje ko umuhora wafunzwe, ubuyobozi bwa Amerika bwo buvuga ko hari amato akomeje kuwunyuramo, ibintu bikomeje guteza urujijo ku mimerere nyakuri y’umutekano muri ako gace.
















