Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yamaze gufata icyemezo cyo kutagumana na rutahizamu Nicolas Jackson wari watijwemo avuye muri Chelsea, nyuma yo kwanga gukoresha ingingo yβamasezerano yagombaga gutuma imugura burundu kuri miliyoni 65 zβamayero.
Amakuru yatangajwe nβumuyobozi wa Bayern, Max Eberl, yemeje ko iyi kipe itazatanga ayo mafaranga kugira ngo igumane uyu mukinnyi, bityo akaba agomba gusubira muri Chelsea, nyuma yβigihe yari amaze akinira Bayern ku ntizanyo.
Nicolas Jackson yari yitezweho byinshi muri Bayern, ariko ubuyobozi bwβiyi kipe bwabonye ko atari bwo buryo bwiza bwo gukomeza ishoramari kuri we muri iyi mpeshyi. Ibi bivuze ko azagaruka muri Chelsea, aho agomba kuganira nβubuyobozi bwβiyo kipe ku hazaza he.
Chelsea na Jackson bazicara hamwe barebe amahitamo yose ashoboka mu isoko ryβigura nβigurisha ryo mu mpeshyi, cyane ko hari andi makipe menshi yamaze kugaragaza ko amwifuza.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Senegal akomeje gukurura amaso yβamakipe menshi yo ku Mugabane wβu Burayi, bitewe nβubushobozi bwe bwo gusatira no guhangayikisha ba myugariro.
Nubwo Bayern yamuretse, amahirwe yo kubona indi kipe ikomeye akomeje kuba menshi, ndetse bishobora gutuma Chelsea nayo ifata icyemezo cyo kumugurisha burundu aho kongera kumugumana. Impeshyi iri imbere ishobora kuzagena neza ahazaza hβuyu musore ukomeje kuvugisha benshi.
Bayern Munich yanze kugumana Nicolas Jackson, asubira muri Chelsea