Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa ibikorwa bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ‘FARDC’, ingabo z’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR yasize ikoze jonoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, rishinjwa kugira uruhare mu gusenya no kwangiza imitungo y’abasivili.
Mu bice bya Rubemba, Bidegu na Kalongi, abaturage bavuga ko amazu yabo ari gusamburwa, amabati agakurwaho akajyanwa, ndetse amatungo yabo agasahurwa. Hari n’amazu menshi arimo gusenywa burundu, cyane cyane ayo ba nyirayo bahunze kubera umutekano muke umaze igihe muri aka karere.
Bamwe mu baturage batangarije Kasuku Media ko ibi bikorwa byiyongereye muri iyi minsi, kandi bikorwa mu buryo butunguranye, bigatuma abari bagisigaye mu ngo zabo barushaho kugira ubwoba no kubura icyizere cy’ejo hazaza.
Tariki ya 24 Mata 2026, humvikanye ibitero by’amasasu aremereye mu duce twa Bidegu na Rubemba, aho abaturage bavuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakoresheje drones zasutse ibisasu mu mihana ituwe, bikangiza amazu n’ibindi bikoresho by’abaturage.
Abaturage bakomeje gusaba ubutabazi bwihuse n’uburinzi, mu gihe nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za Leta ya RDC ku bijyanye n’ibi birego.

© 2024 KasukuMedia.com