Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye guteguza abakunzi be batuye mu Bwongereza igitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Leeds tariki ya 27 Kamena 2026, nyuma y’iminsi igera kuri 650 yari ishize atahataramira.
Kwamamaza iki gitaramo yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, aho yasangije abakunzi be ubutumwa bubamenyesha ko amatike yamaze kujya hanze ndetse abasaba kwitegura ibihe by’umugisha n’ivugabutumwa rikomeye.
Itike isanzwe y’iki gitaramo iri ku madolari 50, mu gihe abazihutira kugura amatike hakiri kare bazishyura amadorali 35 gusa binyuze muri gahunda ya “Early Bird”. Abateguye iki gitaramo bavuga ko abazacyitabira bazahabwa umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye kandi bwagutse.
Iki ni igitaramo cya kabiri Israel Mbonyi agiye gukorera mu Bwongereza, nyuma y’aho yaherukaga kuhakorera igitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa tariki ya 14 Nzeri 2024 mu Mujyi wa London, aho yari yitabiriwe n’abatari bake.
Album ye nshya yise “Hobe” nayo yakomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, ibintu bituma benshi bategerezanyije amatsiko menshi iri vugabutumwa ryo muri Leeds, bavuga ko rizaba ari ijoro ry’umugisha n’ihumure ku mitima ya benshi.
















