Bagwaneza Yvonne wβimyaka 43, utuye mu Kagari ka Kanzeze mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi akekwaho gutwikisha umugabo we Bahati Jean Claude wβimyaka 40 amavuta yβubuto ndetse akamutera icyuma mu rubavu, amushinja uburaya no kumuca inyuma.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 27 Mata, ahagana saa mbiri nβigice, aho abaturage bavuga ko bacitsemo igikuba bumvise amakimbirane yβuru rugo ahindutse urugomo rukomeye.
Abaturanyi bavuga ko Bahati yabanje gusukwaho amavuta yβubuto ashyushye, nyuma umugore akamwongera kumutera icyuma mu rubavu, ibintu byatumye benshi bavuga ko yari agamije kumuhitana.
Nyamacumu Ildephonse, umwe mu baturage batuye hafi yβaho byabereye, yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze ari ubugome bukabije. Yagize ati: βBiragoye kumva uburyo umuntu ashobora gutekereza gutwika uwo babana akoresheje amavuta yβubuto hanyuma akongeraho kumutera icyuma. Ibi bigaragaza ko yari yabiteguye kandi yashakaga kumwica.β
Abaturage basaba ko abakora ibyaha nkβibi bahanwa byβintangarugero, kandi ko nβihohoterwa rikorerwa abagabo rikwiye kujya rifatirwa ingamba nkβirindi ryose.
Mukangarambe Amina, utuye muri santere ya Karumuna, yavuze ko aho kugera ku rwego rwo guhemukirana gutyo uwo mwashakanye, aba bombi bakabaye barifashishije ubuyobozi cyangwa bagahitamo gutandukana mu mahoro. Ati: βNiba abantu batakibana neza, icyiza ni ugutandukana mu bwumvikane aho kwangiza ubuzima bwβundi. Ibi bibabaza cyane cyane abana babibonye.β
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wβUmurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye gutabara Bahati ajyanwa kwa muganga, naho umugore ukekwaho icyaha ahita ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Yemeje ko ikibazo cyatangiye gukurikiranwa nβUrwego rwβUbugenzacyaha (RIB), ndetse amakuru yβibanze agaragaza ko amakimbirane yari ashingiye ku byo umugore yashinjaga umugabo byo kumuca inyuma.
Yasabye abaturage kujya bihutira kwegera ubuyobozi mu igihe bagiranye amakimbirane, aho kwihanira kuko bikurura ibyaha nβingaruka zikomeye ku miryango nβabana.















