Bernardo Silva yamaze gushyira iherezo ku makuru yavugaga ko ashobora gusubira muri S.L. Benfica muri iyi mpeshyi, aho yavuze ko yamaze gufata icyemezo cyo kuguma kure yโiyo kipe muri iki gihe.
Mu kiganiro yagiranye na Canal 11, Bernardo Silva yavuze ko koko habaye ibiganiro hagati ye na Benfica, ariko ahitamo kubitera utwatsi kuko yumva igihe cyo gusubira muri iyo kipe kitaragera.
Yagize ati: โHabayeho ibiganiro ariko narabyanze. Ndashaka kuzagaruka muri Benfica, ariko si ubu. Ndifuza kuzayigarukamo mu kindi cyiciro cyโumwuga wanjye. Nizeye ko bazanyakira neza icyo gihe, nubwo ntabizi neza.โ
Uyu mukinnyi ukinira Manchester City F.C. yongeye gutangaza ko ashaka gufata icyemezo ku hazaza he mbere yโuko Igikombe cyโIsi gitangira, ibintu byakuruye impaka nyinshi mu bakunzi bโumupira wโamaguru.
Aya magambo ya Bernardo Silva akomeje gutuma hibazwa niba ashobora kuva muri Manchester City nyuma yโiyi season, cyane cyane ko amakipe menshi akomeye ku mugabane wโu Burayi akomeje kumwifuza.
Nubwo atagarutse muri Benfica ubu, Silva yavuze ko umutima we ugikunda cyane iyo kipe yavuyemo akiri muto, ndetse ko bishoboka ko umunsi umwe yazongera kuyikinira mbere yo gusoza umwuga we wโumupira wโamaguru.

ยฉ 2024 KasukuMedia.com