Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, yongeye kugaragaza ubushongore bwe mu muziki, nyuma yo gukora amateka adasanzwe ku rwego mpuzamahanga.
Mu mpera z’icyumweru gishize, yataramiye mu kibuga cya Stade de France, kimwe mu bibuga bikomeye ku Isi, mu bitaramo bibiri byabaye ku wa 2 no ku wa 3 Gicurasi 2026. Icyatangaje benshi ni uko ibi bitaramo byombi byuzuye ku kigero cya 100%, buri kimwe cyakira abarenga ibihumbi 80.
Ibi byatumye uyu muhanzi aba umwe muri bake cyane bashoboye kuzuza iyi stade inshuro ebyiri zikurikirana, ibintu bikomeye cyane cyane ku bahanzi bo ku mugabane wa Afurika.
Iyi ntsinzi kandi ifatwa nk’intambwe ikomeye ku muziki nyafurika, ugaragaza uko ukomeje kwakirwa no gukundwa hirya no hino ku Isi. By’umwihariko, Fally Ipupa yabaye umuhanzi wa mbere uririmba mu Gifaransa ushoboye kugera kuri uru rwego muri iyi stade.
Nubwo bimeze bityo, uru rugendo ntirwari rworoshye. Mu myaka yashize, hari imbogamizi zitandukanye zirimo n’ubushyamirane byagiye bigora abahanzi b’Abanyekongo gutaramira mu Bufaransa. Gusa kuri iyi nshuro, ibintu byahindutse, bituma Fally Ipupa yandika amateka azahora yibukwa mu muziki.















