Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yahamagaje abahagarariye amakipe ya Musanze FC n’Amagaju FC kugira ngo bitabe ku cyicaro cy’iri shyirahamwe i Kigali, basobanure ku birego bijyanye no kugena ibiva mu mukino wa shampiyona wabahuje.
Ibi byaturutse ku kirego cyatanzwe na Musanze FC, ishinja Umutoza Wungirije wa Amagaju FC, Imurora Japhet, gukorana n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, hagamijwe koroshya umukino kugira ngo Amagaju atsinde.
Amakuru akubiye mu majwi yashyizwe hanze mbere y’umukino yumvikanamo umuntu bivugwa ko ari Imurora asaba Gahungu kubafasha bagatsinda. Muri ayo majwi, uwo mutoza yumvikana avuga ko afite ibanga rikomeye kandi ko nta muntu wari kumenya ibyo baganiriye.
Gahungu na we yumvikana agaragaza impungenge ko gukora ibyo wenyine byashoboraga kumugora, amusaba ko habaho n’abandi bafatanya. Imurora yamusubije ko ashobora kumuha ikimenyetso ku kibuga, cyane cyane inyuma y’izamu.
Musanze FC yanatanze andi makuru y’umuntu uvuga Icyongereza bikekwa ko ari Umunya-Turikiya, wasabaga ko umukino urangira Amagaju FC atsinze ibitego bibiri ku busa, aho buri gitego cyagombaga kugenerwa ibihumbi 500 Frw.
Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Mata 2026 warangiye Amagaju FC atsinze Musanze FC ibitego 2-0, ibintu byatumye amakenga arushaho kwiyongera.
Musanze FC yasabye ko Amagaju FC yaterwa mpaga, naho Imurora Japhet agahanishwa guhagarikwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu. Gusa Imurora yahakanye ayo majwi avuga ko atari aye.

















