Umuraperi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Drake, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu Gihugu cy’u Rwanda mu gitaramo gikomeye kizaba tariki ya 10 Gashyantare 2027. Iki gitaramo kiri mu ruzinduko rwe rwiswe “Drake Freeze The World Tour,” ruzamuzengurutsa ibice bitandukanye by’Isi harimo n’Umugabane wa Afurika.
Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’uru rugendo, Drake azahera muri Afurika y’Epfo aho azataramira i Cape Town tariki ya 8 Mutarama 2027, nyuma akomereze i Johannesburg tariki ya 9 Mutarama.
Azakomereza urugendo rwe muri Nigeria aho azataramira mu Mujyi wa Lagos tariki ya 16 Mutarama, mbere yo kwerekeza i Cairo muri Egypt tariki ya 23 Mutarama muri uyu mwaka wa 2027.
Nyuma yaho, azajya muri Morocco aho azataramira i Marrakech tariki ya 23 Mutarama mu 2026 ndetse no muri Casablanca tariki ya 26 Mutarama mu 2027.
Igitaramo azakorera i Kigali kiri mu byitezwe cyane n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu Karere, cyane cyane ko Drake ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi. Abakunzi be benshi bategerezanyije amatsiko kureba niba azazana ibihangano bye bikunzwe cyane ndetse n’udushya twinshi dusanzwe turanga ibitaramo bye.
Kwamamaza u Rwanda nk’ahantu habera ibitaramo mpuzamahanga bikomeje kuzamuka, ndetse uku kuza k’umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byaba ari indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Drake ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye cya 2027