Mu gihe habura iminsi mike ngo habe umukino ukomeye uzahuza Real Madrid na FC Barcelona, amakuru agezweho arerekana ko Thibaut Courtois ashobora kuba yagarutse neza mu izamu, mu gihe Kylian MbappΓ© ari gukora imyitozo yihariye kugira ngo azabashe gukina uyu mukino.
Uyu mukino uzabera kuri Camp Nou, aho amakipe yombi azahurira mu cyo benshi bita βurugamba rwβibihangangeβ. Courtois, umaze iminsi afite imvune, arimo kwiyumva neza buri munsi, ibintu biha icyizere abakunzi ba Real Madrid ko bashobora kongera kubona ubuhanga bwe mu izamu.
Ku rundi ruhande, MbappΓ© we arimo kwitanga cyane, kuko nubwo ari mu minsi yβikiruhuko, yahisemo kujya mu myitozo ku kibuga cya Valdebebas, agaragaza ko yifuza cyane kuzaba ari ku rwego rwo hejuru muri El ClΓ‘sico.
Ikipe ya Barcelona nayo ntiyicaye, iri gutegura neza uyu mukino, ifite intego yo gutsindira iwayo. Ariko Real Madrid nayo ifite inyota yo kwigaranzura mukeba wayo wβibihe byose.
Ese ni nde uzegukana intsinzi? Ese ni Courtois uzaba intwari mu izamu, cyangwa MbappΓ© azaba igisubizo mu gutsinda ibitego? Abakunzi bβumupira wβamaguru bose bahanze amaso iki cyumweru, aho amateka mashya ashobora kwandikwa. El ClΓ‘sico si umukino gusa, ni amateka, ni ishema, ni nβintambara yβikirenga.

















