Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026, ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe, hatangijwe ku mugaragaro amarushanwa y’umukino gakondo w’igisoro agamije guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyi Ngiro.
Aya marushanwa yateguwe n’Inteko ry’Umuco ku bufatanye na Rhineland Palatinate/Jumelage, hagamijwe guhererekanya umurage ndangamuco no kuwukundisha abakiri bato. Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibigo by’amashuri byatoranyijwe mu Turere 16 tw’u Rwanda, aho byageze kuri iki cyiciro nyuma yo kunyura mu majonjora yabereye mu mijyi itandukanye, harimo n’Umujyi wa Kigali.
Abitabiriye aya marushanwa bagaragaje ko igisoro atari umukino gusa, ahubwo ari igikoresho cyigisha gutekereza, kwihangana no gufata ibyemezo byihuse. Abarezi n’abategura iki gikorwa bavuga ko ari ingenzi kongera gusubiza imikino gakondo mu mashuri, kuko ifasha urubyiruko gusobanukirwa indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azakomeza mu byiciro bitandukanye kugeza habonetse ikipe izahiga izindi ku rwego rw’igihugu, bikazafasha kuzamura no kumenyekanisha umukino w’igisoro nk’umwe mu nkingi z’umuco nyarwanda ukwiye kurindwa no gutezwa imbere.
















