“Yari afite imyaka 34 y’amavuko. Yishwe ku itariki ya 18 Mata mu mwaka wa 1994, yiciwe mu mihanda ya Nyamirambo. Kugeza uyu munsi, umuryango we nturabona amahirwe yo kumushyingura mu cyubahiro. Aho akomoka bakaba bashaka ko yaruhukira ku Rwibutso rwa Jenoside i Gisozi.
NDOLI, yari umukozi wa REGIDESO (ELECTROGAZ). Yari umuntu mwiza, wicishaga bugufi, utuye i Nyamirambo afite inzozi zo kubaho neza nkuko n’abandi bose baba babyifuza. Nta cyaha yari afite, uretse kuba yari Umunyarwanda wifuzaga ubuzima bwiza.
Kuva nkiri umwana muto, papa yakomeje kwibaza ati: “Kuki babishe?” Ni ikibazo gikomeye gikomeza gutera agahinda, kuko igisubizo cyacyo kiracyababaza umutima.
Si NDOLI wenyine waburiwe ubwo buryo bwo gushyingurwa mu cyubahiro, na murumuna we NKUSI, wari ufite imyaka 29 nawe yishwe ku itariki ya 7 Mata 1994, Jenoside igitangira. Abavandimwe babiri, bose barishwe, basiga icyuho kinini mu muryango.
Ntibashatse, ntibasize abana, ahubwo basize amateka ababaje n’agahinda gakomeye. Ni inkuru igaragaza ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yasize mu miryango myinshi.
N’ubwo imyaka ishize ari myinshi, kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze ni inshingano. Dusabira NDOLI na NKUSI gukomeza kuruhukira mu mahoro y’iteka, kandi amateka yabo azahora yibutsa Isi ko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro gakomeye.”

















