Enock Uwizeye wamamaye nka “Kagarara” yatangaje ko agiye gukora urugendo ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ari kumwe n’Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera siporo zidasanzwe n’uburyo yiruka.
Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira, Kagarara yavuze ko iki gitekerezo cyatangiye nyuma yo kubona Ashton Hall atangaza ko ateganya kuzenguruka Afurika, nubwo icyo gihe atari yaratangaje ibihugu azasura.
Kagarara yavuze ko yahise afata umwanzuro wo kumutumira binyuze kuri videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza icyizere ko bishoboka nk’uko byagenze ubwo yahuye n’umunyabigwi IShow Speed.
Yasobanuye ko nyuma yo gukora videwo ya mbere n’iya kabiri, Ashton Hall yamusubije anyuze mu butumwa bwo kuri internet, maze ibiganiro hagati yabo birakomereza kugeza bemeranyije guhura muri Ghana.
Kagarara yavuze ko abantu bamubonye muri Ghana batagomba gutekereza ko ari ho gahunda irangirira, kuko uru rugendo rugamije gusura ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika mbere yo kugera mu Rwanda.
Yagaragaje ko bateganya kuzasura u Rwanda nyuma yo kurangiza bimwe mu bindi bihugu, nubwo gahunda ishobora guhinduka bitewe n’imiterere y’urugendo.
Yavuze ko intego nyamukuru y’uru rugendo ari ugutanga ubutumwa bwo kwereka Isi ko umuntu ufite ubumuga ashoboye kugera ku nzozi ze no gukora ibikorwa bikomeye nk’abandi.
Yongeyeho ko bazanahura n’abakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga (content creators) bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo ndetse banategure indi mishinga izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Kagarara yavuze ko hari ibindi bikorwa bikomeye biri gutegurwa, ariko ko ataragera igihe cyo kubitangaza byose ku mugaragaro.
















