Rutahizamu w’u Buholandi Cody Gakpo yafashe icyemezo cyo kwitaba ikipe y’igihugu mu mukino wo kuri uyu munsi, nubwo we n’umuryango we bari mu bihe bikomeye nyuma yo guhura n’ibyago bibabaje.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umukunzi wa Gakpo, Noa van der Bij, yatangaje inkuru ibabaje ko umwana bari biteze, witwaga Elijah, yitabye Imana akiri mu nda. Iyi nkuru yashegeshe Gakpo, Noa ndetse n’abagize imiryango yabo n’inshuti zabo za hafi.
Nubwo ari mu gahinda gakomeye, Gakpo yahisemo kudacika intege ahubwo amenyesha abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi ko yiteguye gukina umukino w’uyu munsi.
Iki cyemezo cyafashwe nk’ikigaragaza ubutwari n’imbaraga zo gukomeza ubuzima n’ubwo umuntu aba ari mu bihe bitoroshye. Abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bakomeje kumwifuriza ihumure no kumuha ubutumwa bwo kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kuba Gakpo yemeye gukinira igihugu cye muri ibi bihe ari ikimenyetso cy’urukundo afitiye igihugu cye, bagenzi be bakinana ndetse n’umuryango we.
Uyu mukino uzaba ufite igisobanuro cyihariye kuri rutahizamu w’u Buholandi, kuko azawukina awutura umukunzi we Noa ndetse no kwibuka umwana wabo Elijah, batabonye amahirwe yo kwakira ku isi.
Inkuru ya Gakpo yakomeje gukora ku mitima ya benshi, aho abakunzi ba ruhago bakomeje kumwifuriza gukomera no kongera kubona amahoro nyuma y’iki gihombo gikomeye.

















