Nyuma y’iminsi myinshi havugwa inkuru z’urukundo hagati ya Lugumi Said na Alliah Cool, ariko bombi bakabihakana cyangwa bakirinda kugira byinshi babivugaho, ubu ibintu bisa n’aho byamaze gusobanuka.
Ibi byongeye gukurura amarangamutima ya benshi nyuma y’uko Lugumi yagaragaye ku rukuta rwa Instagram rwa Alliah Cool, aho yasize ubutumwa bwuje urukundo ku ifoto ye.
Mu magambo yanditse agaragaza amarangamutima akomeye, Lugumi yagize ati: “Rukundo rwanjye!”
Aya magambo yahise atuma benshi bemeza ko umubano w’aba bombi atari ibihuha gusa, ahubwo ko hari urukundo rwihishe inyuma y’ibyo abantu bari bamaze igihe bakeka.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko ibi ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko Lugumi na Alliah Cool bari mu rukundo nyarwo, cyane cyane ko amagambo nk’ayo adakunze gutangwa ku mugaragaro hagati y’abantu badafitanye umubano udasanzwe.
Nubwo nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro iby’uru rukundo, ibikorwa byabo bikomeje gutuma abafana babo barushaho kwizera ko inkuru y’urukundo rwabo ari impamo.
















