Mu gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye ku kibuga cya Mbonwa mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, umuhanzi Kenny Sol yagaragaje amarangamutima nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye icyo gitaramo.
Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Rusanganwa Norbert, yavuze ko yishimiye cyane kubona abaturage b’i Karongi bazi indirimbo ze hafi ya zose, bakaziririmbana na we kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo. Yavuze ko icyo ari kimwe mu bihe byamukoze ku mutima cyane mu rugendo rwe rwa muzika.
Kenny Sol yasobanuye ko atari yiteze kwakirwa muri ubwo buryo muri Karongi, kuko yumvaga ataramenya neza uko ibikorwa bye byakiriwe muri ako karere. Gusa, akigera ku rubyiniro, abafana bamweretse urukundo rudasanzwe bamufasha kuririmba indirimbo zirimo Haso, Joli, Umurego, Phenomena, Molomita na Haje Gushya, ibintu byatumye arushaho kugira ibyishimo.
Mu butumwa yatanze nyuma y’igitaramo, Kenny Sol yashimiye Abanya-Karongi ku rukundo n’ubwitabire bagaragaje, avuga ko ibyo babamweretse bizamubera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano byiza no gukomeza kwegera abakunzi be hirya no hino mu gihugu.
Igitaramo cya Karongi cyabaye icya kane mu ruhererekane rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026, cyitabiriwe n’imbaga y’abafana ndetse cyaririmbyemo abandi bahanzi barimo Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi King, Bushali, Davis D, Chriss Eazy na Bruce Melodie, cyongera kugaragaza ko iri serukiramuco rikomeje guhuza Abanyarwanda binyuze mu muziki.

















