Mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu, Khamenei yavuze ko ibikorwa bya Washington byo kurenga ku masezerano y’amahoro byerekana ko Iran itagikwiye kugirira icyizere amasezerano isinyana n’ubuyobozi bwa Amerika. Yongeyeho ko abaturage ba Iran n’abafatanyabikorwa bayo bazirikana ibyabaye kandi ko batazabyibagirwa.
Aya magambo aje nyuma y’uko impande zombi zongeye kugirana imirwano, nyuma y’uko amasezerano yo guhagarika intambara yari amaze igihe gito ashyizweho arenzweho. Ibi byatumye impungenge z’uko intambara ishobora kongera gukaza umurego zirushaho kwiyongera.
Ku ruhande rwa Amerika, Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko igihugu cye gishobora no kugaba ibitero byo ku butaka kibifashijwemo n’ibindi bihugu bibishyigikiye, mu gihe Iran ikomeje gushinja Washington guteza umutekano muke mu karere.
Guverinoma ya Iran yatangaje ko ibitero by’igisirikare cya Amerika byatangiye ku wa 6 Nyakanga bimaze guhitana abantu nibura 50 no gukomeretsa abarenga 500. Iran kandi yavuze ko ibyo bitero byangije ibikorwa remezo birimo uruganda rutunganya amazi y’inyanja, bigatuma abaturage bagera ku 10.000 babura amazi.
Mu gusubiza ibyo bitero, Iran yatangaje ko yagabye ibitero ikoresheje misile n’indege zitagira abapilote ku bihugu byo mu Kigobe cya Perse bishyigikiye Amerika, ibintu bikomeje kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.















