Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ikirego kiregwamo umunyamategeko akaba n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, ukurikiranyweho icyaha cy’ivangura nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Ikirego cyatanzwe na Iradukunda Nelly, ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, kivuga ko Me Munyakaragwe yamwise “igikuri”, ijambo avuga ko ryamutesheje agaciro kandi rikaba rifitanye isano n’ubumuga bwe. Nelly ashimangira ko ayo magambo yamuteye ihungabana ndetse ko yari agamije kumusuzugura no kumuvangura.
Amakuru ari muri dosiye agaragaza ko ayo magambo yavuzwe mu gihe Me Munyakaragwe yari yagiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu rubanza rw’izungura. Bivugwa ko ubwo yageraga aho umutungo wari uherereye, yabwiye ushinzwe umutekano mu mudugudu ati: “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Mu iburanisha ryabanje, Ubushinjacyaha bwari bwaregeye Me Munyakaragwe icyaha cyo gutukana mu ruhame, busaba ko yahabwa igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw. Gusa Nelly yagaragaje inzitizi, asobanura ko ibyabaye bitagomba gufatwa nk’ugutukana ahubwo ko bigize icyaha cy’ivangura.
Urukiko rw’Ibanze rwemeye iyo nzitizi, ruvuga ko ibyaha biregwa bishobora kugwa mu cyiciro cy’ivangura, bityo ruhitamo kohereza dosiye mu Rukiko Rwisumbuye rufite ububasha bwo kuburanisha bene ibyo byaha.
Me Munyakaragwe we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko nta cyaha yakoze kandi asaba ko ibyifuzo by’Ubushinjacyaha byateshwa agaciro.
Ingingo ya 163 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda iteganya ko umuntu ukorera undi ivangura ashingiye ku bumuga cyangwa ku isura y’umubiri aba akoze icyaha, gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.
Kuri ubu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakiriye dosiye y’uru rubanza, mu gihe uruhande rwa Iradukunda Nelly rwasabye ko rwahabwa itariki ya vuba kugira ngo ruburanishwe. Nelly avuga ko afite icyizere cyo kuzabona ubutabera mu rubanza yareze.















