Komite y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano yatangaje ko yafatiye ibihano abantu batandatu n’umutwe wa AFC/M23, ibashinja kugira uruhare mu bikorwa bivugwa ko bikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu bagizweho ingaruka n’ibi bihano harimo Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC, Colonel John Imani Nzenze wo muri AFC/M23, abayobozi babiri b’umutwe wa FDLR ari bo Général de Brigade Sébastien Uwimbabazi na Gustave Kubwayo uzwi nka Sirkoof, Muhammed Lumisa wo mu mutwe wa ADF, ndetse na Colonel Charles Sematama w’umutwe wa Twirwaneho.
Nk’uko Loni yabitangaje, aba bantu bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa birimo kugaba ibitero ku basivili, gushimuta abaturage, kugira uruhare mu bucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’umutungo kamere, ndetse no gufasha no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Ibihano byatangajwe ku wa 16 Nyakanga 2026 birimo gufatira imitungo yabo aho yaba iri hose ishobora kugerwaho n’ibihugu bigize Loni, kubabuza gukora ingendo mpuzamahanga, ndetse no kubakumira mu bikorwa byose bifitanye isano no kugura, gutunga cyangwa guhabwa intwaro.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje guteza impungenge, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje gukorera muri ako karere, bigatuma abaturage benshi bakomeza guhunga ingo zabo ndetse ibikorwa by’ubuzima bwa buri munsi bikadindira. Loni ivuga ko ibi bihano bigamije kongera igitutu ku bantu n’imitwe ishinjwa kugira uruhare mu gukomeza amakimbirane no kubangamira amahoro muri icyo gihugu.















