Ku wa 11 Gicurasi 2026, abakunzi b’imiziki yo muri Amerika by’umwihariko abafana ba Kendrick Lamar batunguwe no kubona zimwe mu ndirimbo ndetse n’amashusho bye byarasibwe ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube, Apple Music na Tidal.
Mu bihangano byagaragaye nk’ibyasibwe harimo indirimbo zakunzwe cyane nka Not Like Us na Luther, ndetse n’alubumu zirimo GNX na Euphoria. Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangira gukeka niba hari ikibazo cya tekiniki cyangwa se hari abantu bafite uruhare muri icyo cyemezo.
Abenshi bahise bahuza ayo makuru n’amakimbirane amaze igihe hagati ya Kendrick Lamar na Drake, cyane cyane nyuma y’indirimbo Not Like Us yaciye ibintu cyane ndetse ikavugwamo amagambo akomeye yibasira Drake.
Hari abafana batangiye kwibaza niba Drake cyangwa abo bakorana baba bafite uruhare muri iryo sibwa, gusa kugeza ubu nta makuru yemejwe aragaragaza ko hari umuntu wabigizemo uruhare ku bushake.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko rimwe na rimwe ibihangano bishobora kuburirwa ku mbuga zicururizwaho umuziki bitewe n’ibibazo by’uburenganzira bw’umuhanzi, amasezerano hagati y’abahanzi n’amasosiyete abafasha, cyangwa ibibazo bya tekiniki biba byabaye by’igihe gito.
Nubwo bimeze gutyo, abafana ba Kendrick Lamar bakomeje gusaba ibisobanuro, cyane ko ibyo bihangano byari biri mu byakunzwe cyane muri iyi minsi. Hari ndetse n’abatangiye gukwirakwiza ubutumwa bavuga ko “hari ikintu gikomeye kiri inyuma y’iri sibwa.”
Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’uruhande rwa Kendrick Lamar cyangwa Drake risobanura icyateye iryo sibwa, ibintu bikomeje gutuma urujijo rwiyongera mu bakunzi b’umuziki ku Isi yose.

© 2024 KasukuMedia.com