Paul Kagame yifatanyije n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama mpuzamahanga yiswe “Africa Forward Summit” iri kubera i Nairobi muri Kenya, aho yakiriwe na Perezida William Ruto hamwe na Madamu Rachel Ruto mu musangiro wari ugamije kubaha icyubahiro abashyitsi bitabiriye iyi nama.
Perezida Kagame yageze i Nairobi ku wa 11 Gicurasi 2026 kugira ngo yitabire iyi nama ihuza Afurika n’u Bufaransa, igamije kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ikoranabuhanga n’iterambere rirambye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu musangiro wateguwe na Perezida wa Kenya na Madamu we, mu rwego rwo kwakira no guha icyubahiro abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye “Africa Forward Summit”.
Muri iyi nama, Perezida Kagame ateganyijwe kuyobora ikiganiro cyibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge ubwenge bukorano (AI), ndetse anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo byo muri Afurika n’u Bufaransa ku bijyanye n’inganda zitangiza ibidukikije no gukoresha ingufu zisukuye.
Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku buryo Afurika n’u Bufaransa byarushaho gukorana mu guteza imbere ubukungu, guhanga udushya no kubaka iterambere rirambye rishingiye ku nyungu z’impande zombi.
“Africa Forward Summit” yitabiriwe n’abantu barenga 4000, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 25, abashoramari, impuguke mu ikoranabuhanga ndetse n’abahanga mu guhanga ibishya. Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa hafashwe imyanzuro izagena icyerekezo cy’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa mu myaka iri imbere.
Paul Kagame yitabiriye “Africa Forward Summit” i Nairobi muri Kenya