Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yongeye kugaragaza ubuhanga n’umusaruro mu kibuga nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe 2026 muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Iki gihembo gitangwa ku bufatanye n’uruganda rwa SKOL rusanzwe rufasha Rayon Sports mu bikorwa bitandukanye, harimo no gushimira abakinnyi bitwaye neza buri kwezi. Ni uburyo bwo kongera imbaraga no gushishikariza abakinnyi gukora cyane no guharanira gutsinda.
Kwizera Olivier yahawe iki gihembo nyuma yo kwitwara neza mu mikino yabaye muri Werurwe, aho yafashije ikipe ye kubona amanota y’ingenzi binyuze mu mikinire ye myiza ndetse no gukuramo imipira ikomeye yagaragaraga nk’iyinjiye mu izamu.
Mu guhatanira iki gihembo, Olivier yari ahanganye na Likau Faustin Kitoko ndetse na Fall Ngagne, ariko amajwi n’isuzuma ryakozwe ryamuhesheje intsinzi.
Mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports na ho, Uwase Andersene ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Werurwe, ashyira inyuma Ukwikunda Jeanette na Nyiramwiza Marthe bari bahatanye.
Iki gihembo gikomeje kuba ishimwe rikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports, kuko kibereka ko ibikorwa byabo bibonwa kandi bigahabwa agaciro, bikabatera umuhate wo gukomeza guhesha ishema.
















