Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, afatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, DIGP Vincent Sano, baganirije abasirikare n’abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kami ku wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, aho aba bazajya gusimbura bagenzi babo bamaze igihe bakorera muri iyo ntara.
Maj. Gen. Nyakarundi yabashyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza, gukorera hamwe no guhora bubahiriza amahame y’akazi kugira ngo bazasohoze neza inshingano zabo.
Yibukije ko inshingano nyamukuru bafite ari ukurinda abaturage ibikorwa by’iterabwoba no gukomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bunyamwuga, ubufatanye no kubahiriza amategeko abagenga.
Yanabakanguriye gukomeza kuba maso mu kazi kabo ka buri munsi, gukoresha uburyo buboneye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro no kwirinda icyahungabanya umutekano w’aho bazakorera.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye ubutumwa muri Cabo Delgado mu mwaka wa 2021 zifatanyije n’iza Mozambique mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, wari umaze imyaka itari mike uhungabanya umutekano muri iyo ntara.
Mu mwaka wa 2022, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye mu rwego rw’umutekano no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano za Mozambique. Ibi byagize uruhare mu kwisubiza uduce twari twarafashwe n’uyu mutwe no gusubukura ibikorwa by’ubukungu, birimo n’umushinga wa gaz na peteroli wa TotalEnergies.
















