Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Hakizimana Innocent, wigeze kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora yabaye mu 2024. Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.
Nk’uko RIB ibitangaza, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi bikorwa bikekwa ko byatangiye muri Nyakanga 2025. Bivugwa ko Hakizimana, wari usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS ryo mu Karere ka Nyabihu, yakoresheje imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwe mu barimu bagenzi be, anamukwirakwizaho amakuru y’ibinyoma.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko dosiye y’iperereza inagaragaza ko hari abandi bantu bavuga ko bahuye n’ibikorwa bisa n’ibyo bakekwaho. Yagaragaje ko abakobwa bagera kuri 11 bavuga ko bagiye bahohoterwa binyuze mu gukwirakwizwa kw’amafoto yabo no kuyaherekeza amagambo asebanya cyangwa adafite ishingiro.
Amakuru kandi agaragaza ko Hakizimana yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Mukamira ku wa 4 Mata 2025, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusenya inyubako. Icyo gihe yahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atandatu gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, anacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu, Hakizimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda mu gihe iperereza rikomeje mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu. Naho gukangisha gusebanya bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, hamwe n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Hakizimana akomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi nk’uko amategeko abiteganya, afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije ibyaha akurikiranyweho.
















