Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 14 Gicurasi 2026, Makolo yavuze ko “HRW ifite uburyo ikora kandi u Rwanda ruhora ari igipimo cyayo kigaragaza ko yakoze neza.”
Aya magambo yayavuze nyuma y’aho HRW isohoreye raporo ivuga ko ingabo z’u Rwanda hamwe n’abarwanyi ba M23 bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, gushimuta abaturage no gufata ku ngufu abagore mu Mujyi wa Uvira, hagati ya Ukuboza 2025 na Mutarama 2026.
Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ko ifite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, igasobanura ko icyakozwe ari ugukaza umutekano ku mupaka kugira ngo ibibazo by’umutekano muke byo muri icyo gihugu bitagira ingaruka ku Rwanda.
U Rwanda rugaragaza ko umutwe wa FDLR ukorera hafi y’umupaka warwo kandi ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, ari yo mpamvu hashyizweho ingamba z’ubwirinzi zikomeye.
Mu ntangiriro za 2025, ubwo imirwano yahuzaga M23 n’ihuriro ry’ingabo zirimo FDLR yabaga hafi ya Goma, hari ibisasu byarashwe bikagwa mu Mujyi wa Rubavu, gusa byinshi byabashije gukumirwa n’ingabo z’u Rwanda.
Ku ruhande rwa HRW, yavuze ko yakoze iperereza muri Werurwe 2026, ikaganira n’abaturage, abasirikare ndetse n’abayobozi bo muri RDC no mu Burundi. Icyakora, u Rwanda ruvuga ko ayo makuru ashobora kuba atizewe kuko bamwe mu bayatanze bari mu mpande zihanganye na M23.
HRW kandi yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bivugwa ko byabaye mu 2025, ibintu bamwe bafata nk’ikimenyetso cy’uko n’iyo raporo ubwayo itaratanga ukuri kwuzuye.
Si ubwa mbere HRW inenzwe n’u Rwanda. Mu 2017, uyu muryango wasohoye raporo yavugaga ko abantu 43 bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda bishwe bazira gukekwaho ubujura. Nyuma, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze iperereza isanga bamwe mu bavuzwe nk’abishwe bari bakiri bazima, abandi barapfuye mu buryo busanzwe.
Ibyo byatumye u Rwanda rushinja HRW gukoresha amakuru adafitiwe gihamya no kutemera gukosora raporo zayo iyo hagaragaye amakosa.
















