Rutahizamu ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse nβikipe yβigihugu ya Brazil, Rodrygo Goes, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo gikomeye ku ivi cyatewe nβimitsi yβimbere izwi nka anterior cruciate ligament (ACL) ndetse nβakandi gace ko ku ivi kitwa external meniscus.
Aya makuru yamenyekanye nyuma yβuko uyu mukinnyi wβimyaka 25 ashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza, anavuga ko ubu atangiye urugendo rurerure rwo kwiyubaka. Mu butumwa bwe, Rodrygo yagize ati: βUyu munsi havutse Rodrygo mushya.β Aya magambo yagaragaje icyizere nβimbaraga afite zo kongera gusubira mu kibuga ameze neza.
Gukomereka ku ivi ni kimwe mu bibazo bikomeye ku bakinnyi bβumupira wβamaguru, kuko bisaba igihe kirekire cyo gukira no kongera gusubira ku rwego rwo hejuru. Abaganga bavuga ko imvune ya ACL akenshi isaba amezi menshi yo kuvurwa no gukora imyitozo yo kongera imitsi imbaraga. Ni yo mpamvu Rodrygo na we biteganyijwe ko ashobora kuzongera kugaragara mu kibuga mu ntangiriro za Mutarama 2027, igihe azaba yararangije gahunda yo kwiyubaka.
Abafana ba Real Madrid ndetse nβabakunzi bβumupira wβamaguru ku Isi yose bamwifurije gukira vuba. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi banditse ubutumwa bumwihanganisha ndetse bamwizeza ko bazakomeza kumushyigikira muri uru rugendo rutoroshye.
N’ubwo ari imvune ikomeye, amateka yβumupira wβamaguru agaragaza ko abakinnyi benshi bayikize bakagaruka ku rwego rwo hejuru. Rodrygo na we afite icyizere ko azagaruka mu kibuga afite imbaraga nshya, ubunararibonye nβinyota yo gufasha ikipe ye gutsinda no kongera kunezeza abafana.


















