Urubuga rwa Instagram rukomeje gukora amavugurura agamije gukuraho konti mpimbano n’izidakora ndetse nizigerageza gukoreshwa mu buryo bwa AI kugira abafollowers biyongere, ibintu byatumye bamwe mu byamamare bagabanukirwa n’ababakurikira mu buryo butunguranye.
Mu bagizweho ingaruka harimo Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, wagabanutseho abakurikira barenga ibihumbi 100 by’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Uyu mugore wari usanzwe afite abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri by’abamukurikira, ubu imibare igaragaza ko asigaye afite hafi miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’abamukurikira.
Si we gusa kuko no ku rwego mpuzamahanga hari ibindi byamamare byagabanutseho followers, barimo Cristiano Ronaldo, Kylie Jenner ndetse na Mutesi Jolly.
Amakuru avuga ko ibi biri guterwa n’igikorwa Instagram yatangiye cyo gusukura urubuga, hakurwaho konti z’impimbano, izidakora ndetse n’izikoresha uburyo bunyuranyije n’amategeko bugamije kongera followers mu buryo bwa baringa.










