Tito Rutaremara, umwe mu nararibonye mu bya politiki ndetse akaba n’umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yavuze ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashobora kuba ari mu gihirahiro bitewe n’ingaruka z’intambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran.
Rutaremara asobanura ko igitero cyagabwe na Amerika na Israel kuri Iran cyari kigamije kuyitsinda no guhindura ubutegetsi bwayo, ariko ngo Iran yakomeje guhangana n’ibitero, isimbuza abayobozi bishwe ndetse inasubiza ibitero ku nyungu za Israel n’iza Amerika mu karere.
Akomeza avuga ko icyemezo cyo gufunga umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cya peteroli n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi ku Isi, cyagize ingaruka ku bukungu mpuzamahanga, bituma ibiciro bizamuka ndetse ibihugu byinshi bisaba ko intambara ihagarara.
Rutaremara avuga ko nubwo habaye ibiganiro n’amasezerano agamije kugabanya umwuka mubi, ikibazo cya Hormuz gikomeje kuba ingorabahizi. Yemeza ko Trump afite amahitamo abiri akomeye: kwemera gusubira inyuma cyangwa kongera ibikorwa bya gisirikare kugira ngo afungure uwo muhora.
Agaragaza ko inzira ya gisirikare ishobora kuba iremereye kubera ubushobozi Iran ifite bwo kwihimura, ndetse akavuga ko abasirikare ba Iran baba bafite inyungu yo kurwanira igihugu cyabo. Yifashishije ingero z’intambara zabaye muri Vietnam na Afghanistan, avuga ko amateka agaragaza ko Amerika ishobora guhura n’imbogamizi zikomeye mu ntambara nk’izo.
Rutaremara asoza avuga ko ibi ari isesengura rye ku cyerekezo cy’iyi ntambara n’ingaruka zayo ku buyobozi bwa Amerika ndetse no ku mutekano n’ubukungu bw’isi.
















