Hashize iminsi havugwa byinshi ku buzima bwa Perezida wa Cameroon, Paul Biya, nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu bagize umuryango we wa hafi bageze mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi, aho uyu Mukuru w’Igihugu amaze igihe ari.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Paul Biya n’umugore we, Chantal Biya, bavuye muri Cameroon ku wa 7 Kamena 2026 berekeza i Genève, aho bivugwa ko yajyanywe kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi.
Andi makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko bamwe mu bagize umuryango wa Perezida Biya, harimo n’abakunze kutagaragara mu ngendo ze zo hanze y’igihugu, bageze mu Busuwisi mu minsi ishize. Ibyo byatumye havuka ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bakeka ko ubuzima bwe bushobora kuba bwarushijeho kuzamba.
Bivugwa ko Perezida Biya yumvise atameze neza nyuma y’ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Igihugu bya Cameroon byabaye ku wa 20 Gicurasi, ndetse hakaba hari amakuru yavugaga ko yajyanywe mu ivuriro ryigenga ryo mu Busuwisi.
Icyakora, Guverinoma ya Cameroon yahise ihakana ayo makuru. Umuvugizi wa Guverinoma, René Emmanuel Sadi, yavuze ko Perezida Biya ari koko i Genève, ariko ko atari mu bitaro, ahubwo ko akomeje gukora inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu nk’uko bisanzwe.
Yanamaganye amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru amwe n’amwe, avuga ko arwaye bikomeye, ayita ibihuha bidafite gihamya.
Nubwo Guverinoma yakomeje guhumuriza abaturage, kuba Perezida Paul Biya amaze igihe atagaragara mu ruhame ndetse no kuba bamwe mu bagize umuryango we bari mu Busuwisi, byakomeje guteza impaka n’ibibazo ku buzima bwe ndetse n’icyerekezo cy’ubutegetsi bwa Cameroon.
Paul Biya afite imyaka 93 y’amavuko, akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi. Yayoboye Cameroon kuva mu mwaka wa 1982, kandi mu myaka yashize yakunze kumara igihe kinini ari mu Busuwisi, ibintu byagiye bitera impaka n’ibibazo ku mibereho ye ndetse n’imiyoborere y’igihugu.
















