Abaturage bo mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n’urugomo rukomeje gukorwa n’abarembetsi banywa Kanyanga bakarenza urugero, bikarangira bakora ibikorwa bibangamira umutekano w’abaturage.
Aba baturage bavuga ko bamwe muri abo barembetsi, nyuma yo kunywa iyo nzoga itemewe, bagata ubwenge maze bagatangira gukubita abantu, kubakomeretsa ndetse bamwe bakamburwa ibyo bafite, cyane cyane abahisi n’abagenzi banyura muri uwo Murenge nijoro cyangwa mu masaha y’umugoroba.
Umwe mu baturage yagize ati: “Hari igihe umuntu ava ku kazi cyangwa avuye mu rugendo runaka, aribwo ahura n’abo bantu basinze bikomeye, bagatangira gukubita abahisi n’abagenzi cyangwa bakanabambura amafaranga n’ibindi afite. Byaduteye ubwoba cyane.”
Bavuga ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera kuko hari n’abatinya gutaha nijoro kubera impungenge z’umutekano muke uterwa n’abo bantu banywa ibyo bisindisha bakarenza urugero.
Basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukaza ingamba zo kurwanya icuruzwa n’ibinyobwa nka Kanyanga, ndetse n’abakora urugomo bagakurikiranwa byihuse.
Ubuyobozi bw’Umurenge burasabwa gufatanya n’abaturage mu gushaka ibisubizo birambye, kugira ngo umutekano wongere usagambe muri aka gace, abaturage babashe gukora no gutaha batekanye.














