Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangije amarushanwa agamije gushakisha no kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka bafite ubushake bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’.
Aya marushanwa yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasobanuye ko yifuza gukomeza gushyigikira urubyiruko rufite impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Aline yavuze ko nyuma y’ibikorwa bitandukanye amaze igihe akora birimo ibiganiro nka “Mvura nkuvure”, “Bblessed Show”, “Talk with Dr Alga” na “Purple Connect”, yumvise ari ngombwa kongeramo indi gahunda ifasha abanyempano bafite inzozi zo kwinjira mu muziki babifashijwemo n’ababafiteho ubunararibonye.
Yatangaje ko umuntu uzahiga abandi muri ayo marushanwa azahabwa amahirwe yo gukorerwa indirimbo ye mu buryo bw’amajwi (audio) ndetse n’amashusho (video), akanahabwa ubufasha mu kuyimenyekanisha kugira ngo igere kure.
Iri rushanwa ryahereye kuri album nshya ya Aline Gahongayire yise “Yesu Ashimwe”, aho yasabye abafite impano bose gufata indirimbo yitiriye iyo album bakayiririmba mu buryo bwabo, bagashyiramo ubuhanga bwabo n’amajwi yabo bwite, hanyuma bagakora ‘challenge’ ishobora kubinjiriza amahirwe yo gutsinda.
Ni igikorwa cyitezweho gufasha benshi bafite impano ariko badafite ubushobozi bwo kwinjira muri studio cyangwa gukora amashusho y’indirimbo zabo, bityo bakabona urubuga rwo kwigaragaza no gutangira urugendo rwabo rwa muzika.
















