Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryanditse amateka rishyiraho ku nshuro ya mbere igitaramo cyabereye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, kigamije kongera uburyo bwo gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru no guhuza siporo n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi n’abaririmbyi bafite izina rikomeye ku Isi. Mu bayoboye ibyishimo harimo Madonna, Shakira, BTS na Justin Bieber, bifatanyije n’umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria wegukanye igihembo cya Grammy.
Cyarimo kandi umuyobozi w’orchestre Gustavo Dudamel, abacuranzi ba New York Philharmonic n’aba Simón Bolívar Symphony Orchestra yo muri Venezuela, berekanye ubuhanga mu njyana zitandukanye zashimishije ibihumbi by’abari muri stade n’abakurikiye ibirori kuri televiziyo.
Abandi bitabiriye ni PS22 Chorus, itsinda Ghetto Kids ryo muri Uganda, umuhanzi Emmanuel Kelly, ndetse n’abakinnyi b’inkuru zizwi za Sesame Street na The Muppets, byatumye iki gitaramo kiba uruvange rw’umuziki, umuco n’imyidagaduro byahuje abantu b’ingeri zitandukanye.
Iki gikorwa cyagaragaje icyerekezo gishya cya FIFA cyo gutuma umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uba ibirori bitarangirira ku mupira gusa, ahubwo ukaba n’urubuga rw’imyidagaduro ihuza ibyamamare byo hirya no hino ku Isi.

















