• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Rwanda rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 23, 2026
in Amakuru
0
U Rwanda rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere
0
SHARES
15
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere, bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati, cyane cyane aho Iran yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo igice kinini cy’ibicuruzwa bya peteroli ku Isi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, mu kiganiro yagiranye na TV1 kuri uyu wa 23 Mata 2026. Yagaragaje ko Abaturarwanda bakwiye kwitwara nk’abari mu bihe bidasanzwe, bagabanya ikoreshwa rya peteroli kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Yavuze ko nubwo ibiciro byamaze kuzamuka, ingano y’ibikomoka kuri peteroli ikoreshwa mu gihugu itaragabanuka, ashimangira ko hakenewe impinduka mu myitwarire y’abaturage. Yasabye abantu gukoresha ingendo bateguwe gusa, gukoresha imodoka rusange cyangwa kugendana n’abandi mu modoka imwe.

Kuri ubu, litiro ya lisansi iri kugura 2938 Frw, mu gihe iya mazutu iri kuri 2205 Frw, ariko ngo ibi bishobora kurushaho kuzamuka bitewe n’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikomeje gutumbagira.

Uwihanganye yagaragaje ko n’iyo intambara yahagarara, bizatwara igihe kugira ngo ibiciro bisubire ku murongo, kuko ibitumizwa mu mahanga bifata igihe kirekire ngo bigere mu gihugu.

Yasoje ashimangira ko nubwo ibiciro bizamuka, igihugu gifite ububiko buhagije bwa peteroli, bityo nta kibazo cy’ibura ryayo gitegerejwe mu gihe cya vuba.

U Rwanda rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizakomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere
ADVERTISEMENT
Previous Post

Kamonyi: Kubera amakimbirane umusaza w’imyaka 77 yasenyewe inzu

Next Post

Ubwongereza bwafashe icyemezo cyo kurwanya itabi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Real Madrid ikomeje intambwe zayo zo gushaka gusinyisha umukinnyi ukiri muto Yan Diomande

July 25, 2026
King James yavuze impamvu yahisemo kugumisha ubuzima bwe bw’urukundo mu ibanga

IRMCT yongeye kwanga ubusabe bwa Kambanda na Kamuhanda bwo gufungurwa mbere y’igihe

Urukiko rwo muri Kenya rwahamije Zachary Obado icyaha cyo kwica Sharon Otieno

July 24, 2026

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Real Madrid ikomeje intambwe zayo zo gushaka gusinyisha umukinnyi ukiri muto Yan Diomande

Real Madrid ikomeje intambwe zayo zo gushaka gusinyisha umukinnyi ukiri muto Yan Diomande

July 25, 2026
King James yavuze impamvu yahisemo kugumisha ubuzima bwe bw’urukundo mu ibanga

King James yavuze impamvu yahisemo kugumisha ubuzima bwe bw’urukundo mu ibanga

July 25, 2026
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com