Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje itegeko rishya rizwi nka Tobacco and Vapes Bill, rigamije kurinda urubyiruko ingaruka mbi z’itabi n’itabi ry’ikoranabuhanga (vapes). Iri tegeko rishyiraho uburyo bushya bwo gukumira burundu itabi ku bantu bazavuka, aho bazajya babuzwa burundu kugura itabi mu buzima bwabo bwose.
Ibi bivuze ko umuntu wese ufite imyaka 17 cyangwa munsi yayo muri iki gihe, atazigera yemererwa kugura itabi mu buryo bwemewe n’amategeko. Leta y’u Bwongereza ivuga ko iyi gahunda igamije kubaka “igisekuru kitagira umwotsi w’itabi,” mu rwego rwo kugabanya indwara ziterwa no kurinywa, zirimo kanseri n’indwara z’umutima.
Si ibyo gusa kuko iri tegeko rinashyiraho amategeko akomeye ku ikoreshwa rya vapes. Bimwe mu byemezo byafashwe harimo kubuza kunywa vapes mu modoka zirimo abana, ndetse no mu bice byegereye amashuri, aho abana bakinira n’ibitaro. Abaminisitiri bazahabwa ububasha bwo kugenzura neza ibicuruzwa bya nicotine, harimo uburyo bipfunyikwamo n’impumuro (flavours) bikoresha, kugira ngo bidakurura urubyiruko.
Nubwo iri tegeko ryakiriwe neza n’abashinzwe ubuzima, hari impungenge zigaragazwa n’abacuruzi bavuga ko rishobora kubagiraho ingaruka mu bucuruzi bwabo. Hari kandi abavuga ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye bwo kwigisha abaturage, cyane cyane urubyiruko, ku ngaruka z’itabi kugira ngo iri tegeko rigire umusaruro urambye.

















